Mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda rukora telefoni zigezweho (Smart Phones)

0
116
Telefoni ngendanwa zigezweho za Smart Phones zikomeje kwihutusha ikoranabuhanga.

Kompanyi y’ubucuruzi ya Mara Group igiye gutangiza uruganda mu Rwanda ruzajya rukora amatelefoni ngendanwa agezweho (Smartphones) nkuko byemezwa na minisiteri ishinzwe iby’koranabuhanga mu Rwanda.

Paula Ingabire ukuriye iyi minisiteri yemeza ko ibiganiro birimbanije hagati ya leta y’u Rwanda ndetse n’abashoramari bakuriye kompanyi ya Mara Group ndetse ngo niba ntagihindutse uru ruganda ruzaba rwatangiye bitarenze mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka.

Ubwo yari muri komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, minisitiri Ingabire yavuze ko uru ruganda nirutangira gukorera mu Rwanda ngo bizaba ari inyungu ikomeye ku gihugu n’abagituye.

Yavuze ko bizorohereza abatura-rwanda kubona telefoni ku mafaranga macye ngo bityo umubare w’abakoresha telefoni n’ikoranabuhanga riyishamikiyeho nawo wiyongere.

Paula Ingabire ukuriye minisiteri ishinzwe ICT ari kumwe na Innocent Muhizi uyobora ikigo Rwanda Information Society Authority ubwo bombi bari muri komisiyo y’abadepite basobanura iby’uru ruganda rushya rukora amatelefoni rugiye gutangizwa mu Rwanda: Te NewTimes

Ntabwo amafaranga azakoreshwa mu kubaka uru ruganda rukora amatelefoni aramenyekana neza, ariko uko biri kose ni amamiliyoni atari make y’amadorali y’Amerika.

Ibi byemezwa ni uko iyi kompanyi ya Mara Group igiye kuzana uru ruganda mu Rwanda iherutse gushora miliyoni zirenga 100 z’amadorali y’Amerika muri Afurika Yepfo mu kubaka uruganda rukora amatelefoni ngendanwa agezweho (Smart phones).

Iyi kompanyi ya Mara Group igiye gushinga uru ruganda rw’amatelefoni mu Rwanda isanzwe ifite ishoramari ku isoko ryo mu Rwanda, iherutse no kugura imigabane muri Banki y’Abaturage yanahise ihindurirwa izina ikitwa BPR Atlas Mara.