Mu Rwanda, hagiye gutangira ishuri rizajya ritanga amahugurwa ku bapilote b’indege

0
89
Indege ya RwandAir iri mu kirere.

Isosiyete nyarwanda ikora ingendo n’ubwikorezi byo mu kirere, RwandAir igiye gutangira kwigishiriza mu Rwanda abapilote bayo, bahabwa amahugurwa agezweho kubufatanye n’ikompanyi ya Nexus ikomoka muri Saudi Arabia.

Ibi bigiye gukorwa mu rwego rwo kugabanya ikiguzi bari basanzwe batanga ku mahugurwa y’abapilote ba RwandAir bajyaga kwiga hanze y’igihugu nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bukuru bwa RwandAir.

Urubuga rwa Rwandatoday.africa rwanditse ko iri shuri ry’abapilote rigiye gutangira mu Rwanda, ngo rigamije no kugabanya umubare w’abanyamahanga bahabwa akazi muri RwandAir ko gutwara indege buri mwaka.

Kugeza ubu RwandAir ifite abapilote barenga 200 b’abanyamahanga ndetse na 35 b’abanyarwanda kandi ngo aba bose bahuguwe hanze y’igihugu.

Iyi gahunda nshya ya RwandAir yo gutangira amahugurwa y’abapilote imbere mu gihugu ngo izatangirira ku barenga 370.

Amasezerano aheruka gushyirwaho umukono hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ikompanyi ya Nexus yo muri Saudi Arabia ngo avuga ko iri shuri rishya rizajya rihugura abapilote ngo uruhare runini rungana na 60% ngo ruzaba rufitwe na Nexus mu gihe 40% gasigaye kazaba kari ku ruhande rwa leta y’u Rwanda.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano