Mu nteko rusange ya Loni, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye guhindura byinshi

0
151
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu inteko rusange ya Loni y'uyu mwaka wa 2018. Ifoto: Flickr ya Paul Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba anakuriye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yagaragaje ko ibihugu by’Afurika bikomeje gukora impinduka zigamije iterambere rusange.

Avuga ko umuryango w’Afurika yunze ubumwe watangiye guhindura imiterere y’ubukungu n’imari bigenga uyu muryango ngo ndetse hakaba hari gukorwa n’amavugurura mu nzego zose zifitanye isano n’iterambere ry’uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ibi ubwo yagezaga ijambo ku bategetsi bakomeye ku isi bari mu nteko rusange y’umuryango w’abibubye LONI, inteko iteranye ku nshuro yayo ya 73.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanagarutse ku masezerano aherutse gushyirwaho umukono n’ibihugu by’Afurika agamije gushyiraho isoko rimwe.

Yongeye kugaragaza ko aya masezerano azafasha kwihutisha ubukungu bw’ibihugu by’Afurika ndetse akazanorohereza ibikorwa by’abikorera kuri uyu mugabane.

Muri iyi nteko rusange ya Loni ya 73 kandi Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Perezida wa Austria Alexander Van der Bellen wari kumwe na Shanseliye we Sebastian Kurz.