Muri iki cyumweru, Emir wa Qatar arasura u Rwanda

0
191
HH Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani

Biteganijwe ko mu mpera z’iki cyumweru turimo, aribwo Emir wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani azasura u Rwanda.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko uyu mutegetsi azagera mu Rwanda ku itariki 21/04/2019, asoze uruzinduko rwe bucyeye bwaho.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko mu mwaka ushize wa 2018 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro bitandukanye bigizwe n’ingendo z’ikirere, guteza imbere ishoramari, ubukungu, ubucuruzi ndetse n’ubufatanye mubya tekiniki hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’iminsi ibiri perezida Paul Kagame yari yakoreye i Doha muri Qatar mu kwezi kwa 11 mu 2018.

Uru ruzinduko rwa Emir wa Qatar agiye kugirira mu Rwanda, ruje rukurikira urundi rwa Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani minisitiri w’intebe wungirije w’iki gihugu, akaba ari nawe ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Qatar aherutse kugirira mu Rwanda.

Uyu nawe akaba yarasuye u Rwanda mu kwezi gushize kwa 3 muri uyu mwaka.

Uru ruzinduko rwa Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani ndetse n’itsinda yari ayoboye bakoreye mu Rwanda, rwaje narwo rukurikira urundi rwakozwe n’abashoramari bakomeye baturuka muri Qatar mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018.

Aba bayobozi b’abanya-Qatar bakaba bakunze kuza mu Rwanda bari kumwe n’itsinda ry’abashoramari batandukanye biganje cyane mu kigo cya leta gishizwe ishoramari (Qatar Investment Authority).

Ni ikigo gikomeye mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati no mu gace k’ibihugu by’abarabu byose kuko gifite imishinga myinshi kandi migari y’ishoramari yaba ikorera imbere muri iki gihugu ndetse no muyandi mahanga.