Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasurwa n’abakuru b’ibihugu bikomeye harimo na Xi Jinping w’Ubushinwa

0
510
Perezida Kagame n'umufasha we ari kumwe na mugenzi we w'Ubushinwa Xi Jinping nawe ari kumwe n'umufasha we. Ifoto: courtesy

Bidasubirwaho, byemejwe ko mu kwezi gutaha kwa 7 perezida w’ubushinwa Xi Jinping azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 ruzaba rugamije kongera imbaraga mu mubano mwiza hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda bisanzwe bifitanye.

Ibi byashimangiwe n’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, bwana Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Nduhungirehe yavuze ko Perezida Xi Jinping azasura u Rwanda ku itariki 22/07/2018.

Perezida w’u Bushinwa ngo azaba agenzwa no kungera imbaraga mu buhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye. Ni nyuma y’uko na Perezida Kagame yari yasuye Ubushinwa mu kwezi kwa 3 mu mwaka ushize wa 2017.

Hari amakuru avuga ko Ubushinwa bushaka kwigarurira isoko ry’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ngo kuko muri iki gihe Ubushinwa butabanye neza na leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane.

Uretse Perezida w’Ubushinwa utegerejwe mu Rwanda mu kwezi gutaha, na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi ndetse na minisitiri w’intebe w’Ubuhinde bwana Narendra Modi nabo bazasura u Rwanda mu kwezi kwa 7 mu ruzinduko rugamije gukaza umubano mwiza.

Sangiza