Mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’Isi, amarushanwa asanzwe ya ruhago azakomeza mu Rwanda

0
919
FIFA yeremeye u Rwanda ko rukomeza amarushanwa asanzwe mu mikino y'igikombe cy'isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemereye u Rwanda kudahagarika amarushanwa yose y’umupira w’amaguru nk’uko ahandi bizagenda ubwo hazaba hakinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2018.

Ubusanzwe ni itegeko kuri buri munyamuryango wese w’Ishyirahamwe ry’umupiera w’amaguru ku Isi (FIFA), ko igihe hatangiye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi andi marushanwa yose ahagarara mu rwego rwo kubahiriza iryo rushanwa rihatse andi yose y’umupira w’amaguru ku Isi.

Icyakora, bisabwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA, mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FIFA, Zvonimir Boban, u Rwanda rwemerewe ko Azam Rwanda Premier League, Igikombe cy’amahoro, shampiyona y’abari n’abategarugori ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri bizakomeza kugirango ingengabihe y’imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda izasorezwe igihe.

Zvonimir Boban, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FIFA

Uretse u Rwanda, FIFA yari yanemereye Ghana kuzakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere nk’uko na yo yari yabisabwe, kugeza ubu ibi bikaba ari byo bihugu bibiri gusa muri Afurika bihawe ubwo burenganzira.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi kumwe guhera ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018, kizafungurwa n’umukino uzahuza u Burusiya na Saudi Arabia kuri Luzhniki Stadium mu Murwa Mukuru Moscow, saa 18:00 zo muri icyo gihugu, saa 17:00 i Kigali.

Sangiza