Bugesera nayo igiye guhabwa agace kahariwe inganda: Bugesera Special Economic Zone

0
155
Kigali Special Economic Zone iherereye i Masoro

Agace kahariwe inganda n’ubukungu ka Bugesera (BSEZ) kagiye gutangira kwitabwaho mu bihe bidatinze kuko iteka ryemeza aka gace ryaraye ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa mbere.

Aka gace kahariwe inganda kagiye gushyirwa mu Karere ka Bugesera kaje kiyongera ku kandi kamaze kumenyekana cyane gaherereye I Kigali i Masoro mu karere ka Gasabo.

Hari amakuru avuga ko igiciro cy’ubutaka muri aka gace k’inganda ka Bugesera ngo kizaba giciriritse ugereranije n’i Masoro ngo kuko meterokare imwe yo mu Bugesera ngo izajya iba ihagaze amadorali 10 (Rwf 8,873) mu gihe ngo i Masoro arenga $53 (Rwf 47,029).

Utu duce twose dukubiye muri politiki yagutse ya leta yo gushyiraho ahantu hihariye hahariwe inganda mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ni politiki igamije kugera ku ntego nyamukuru zirimo guhimba imirimo mishya, kongera umubare w’abashoramari yaba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abaturuka mu mahanga.

Iyi politiki kandi igamije kugabanya ingano y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga ahubwo hakongerwa ibikorerwa imbere mu gihugu byoherezwa hanze.