Mu bihe bidatinze u Rwanda ruzaba rufite ikigo gikurura amakuru ya satelite ya ‘RWASAT-1’

0
161
Ikiganiro n'abanyamakuru cyahuje abayobozi bakuriye RURA, Minisitiri w'urubyiruko n'ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda

Mu bihe bidatinze, u Rwanda ruzaba rwatangije ikigo gishizwe kwakira amakuru aturuka ku cyogajuru cyiswe RWASAT-1 giherutse koherezwa mu kirere ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda na guverinoma y’Ubuyapani.

Bitarenze ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa 11/2019, ikigo gishinzwe kwakira aya makuru y’iki cyogajuru kizaba cyamaze kwimurirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru y’iki cyogajuru azajya yifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi, hakorwa iteganyagihe riboneye kandi rifitiye akamaro ubuhinzi n’ubworozi nkuko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure ku itariki 24 z’ukwezi kwa 9 muri uyu mwaka.

Uyu mushinga wa satellite y’u Rwanda wiswe wa RWASAT-1, ushyigikiwe bikomeye n’urwego rushinzwe ubuhahirane n’amahanga (JICA) ndetse n’urwego rw’ubuyapani rushinzwe iby’ikirere (JAXA).

Ubuyapani ni kimwe mu bihugu bitanu bya mbere byohereje ibyogajuru mu kirere bwa mbere mu mateka y’isi, ndetse n’urwego rw’abo rushinzwe iby’ikirere JAXA rubarirwa mu bigo biri ku isonga mu kugira ubunararibonye buhambaye mu gukoresha ibyogajuru.

Abasesenguzi basobanura ko u Rwanda narwo niruramuka rutangiye kwakira amakuru y’icyogajuru cyarwo ngo bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu ndetse n’ikoranabuhanga mu gihugu.

By’umwahariko, ngo bizagabanya igiciro cy’isakazamajwi n’amashusho, ikoreshwa rya telefoni, interineti, ubumenyi mubya siyansi, iteganyigihe n’imihindagurikire y’ikirere.  

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano