Vuba aha i Kigali, abatega Taxi-voiture barakoresha ikoranabuhanga bishyura banahamagara abashoferi

0
877
Taxi Voiture. Ifoto: igihe

Mu bihe bidatinze mu Rwanda haratangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga aho abagenzi batega taxi bazajya bakorana n’abashoferi hakoresheje application ya telefeni njyendanwa.

Ni uburyo bugiye gutangira mu kwezi gutaha kwa 6, bukaba buguye kuzanwa na kompanyi y’abanyakenya yitwa Craft Silicon nkuko byemezwa n’ikinyamakuru The Businessdaily cyandikirwa muri Kenya.

Ubu buryo ngo busaba kuba umugenzi afite telefoni ngendanwa ngo akaba yabasha kureba umushoferi wa taxi voiture uri hafi ye, akamutumaho ndetse akaba yanamwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe uburyo bwa mobile money.

Kamal Budhabhatti ny’iri kompanyi ikoresha ubu buryo asobanura ko muri uku kwezi kwa 6 bagiye kubuzana i Kigali, ariko ngo bari basanzwe bakorera mu bihugu bya Kenya na Uganda by’umwihariko mu mijyi mikuru nka Nairobi, Kisumu, Mombasa na Kampala.

Ni nyuma y’uko mu Rwanda hari hamaze kumenyerwa uburyo nk’ubu ariko bukorwa kuri moto gusa, bwazanwe n’abashoramari bazwi cyane nka Safe Moto  ndetse mu bihe bishize ikigo Travigo Ltd nacyo cyavugaga ko cyakoze porogaramu yiswe Ihoho2, ihuza abagenzi n’abashoferi baza taxi voiture naza moto ngo bitabasabye gutegerera ku muhanda.