Mu bihe bidatinze amafaranga ya bourse agiye gushyirwa ku 40,000 FRW: Minisitiri w’intebe

0
293
Minisitiri w'intebe ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza. Ifoto: Primature

Mu bihe bidatinze amafaranga agenerwa abanyeshuri (bourse) biga muri kaminuza y’igihugu, agiye kongerwa nkuko byashangiwe na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Yabivugiye mu karere ka Huye mu majyepfo, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 9,000 barangije muri kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’intebe asobanura ko amafaranga ya bourse agomba gishyirwa ku 40,000 Frw nkuko byemejwe na guverinoma y’u Rwanda mu mwaka ushize.

Kuri ubu ngo aya mafaranga yari yashyizwe ku 35,000 FRW, mu gihe mbere abanyeshuri bigaga muri kaminuza bagenerwaga bourse y’ibihugu 25 buri kwezi.

Uku kongeza amafaranga ya bourse agenerwa abiga kaminuza, ngo ni kimwe mu bigomba gufasha leta y’u Rwanda kugera ku ntego yayo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no kongera ubushobozi bw’abanyarwanda muby’ubwenge.

Mu bihe byashize abarangizaga za Kaminiuza babaga bizeye kubona imirimo myiza yo mu biro (yatangwaga ahanini n’ubutegetsi) ariko muri iki gihe byarahindutse.

Kuri ubu leta y’u Rwanda irahamagarira abarangiza amashuri ya Kiminuza guhindura imyumvire ku birebana n’imirimo, bagashakishiriza imirimo aho iboneka hose, rimwe na rimwe bakirengagiza ibyo bize mu mashuri.

Imibare iheruka yashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare, yerekana ko abarangije kaminuza badafite akazi babarirwa hejuru ya 27.7% naho abarangije ay’isumbuye badafite icyo bakora ngo barenga 35%.  

Ikibazo cy’ibura ry’akazi mu Rwanda gikomeje kuba ingutu, ibintu byatumye ubu bushomeri bushyirwa mu bibazo bikomeye, bigomba guhagurukirwa muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma y’u Rwanda izarangirana na 2024.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano