2020, Bralirwa izaba yengesha ibinyobwa byayo, ibihigwa byera mu Rwanda bingana na 60%

0
21466
Bralirwa ifite ikicaro gikuru ku Gisenyi

Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye BRALIRWA, ruravuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2020 ngo ruzajya rukoresha ibihigwa byera imbere mu Rwanda rwenga inzoga zarwo ku kigero cya 60%.

Ni mu gihe ubusanzwe ibikoreshwa mu kwenga inzoga z’uru ruganda ngo ibyinshi muribyo bitumizwa hanze y’igihugu.

Kuri ubu, BRALIRWA yatangiye umushinga w’Ubuhinzi bw’ibigori wiswe Bramin Farm, uherereye I Ndego mu karere ka Kayonza mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni umushinga uruganda rwa BRALIRWA ruhuriyeho n’uruganda rwa MINIMEX rusanzwe ruzwiho rutunganya ifu ya kawunga n’ibirirwa bikomoka ku bigori.

Uyu mushinga w’ubihinzi wiswe Bramin ngo ufite ubuso bungana hegitare 337 zihizweho ibihigwa bitandukanye byiganjemo ibigori bihinze kuri hegitare 167.

Ubu buhinzi bw’ibigori ngo buzifashishwa n’uruganda mu kugera ku ntego yarwo y’uko mu 2020 ngo ruzaba rwenga inzoga zarwo rukoresheje ibihigwa byinshi byera mu Rwanda.

Iyi ntego kandi ngo izafasha kugabanya igiciro cy’ibinyobwa byengwa n’uru ruganda cyane cyane inzoga zegwa hakoresheje ibigori.

Ubuyobozi bw’uru ruganda busobanura kandi ko ibi bikubiye muri gahunda yagutse yo gushyigikira politiki ya leta yiswe Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.   

Uru ruganda rwa BLARIRWA ruvuga ko ari muri uru rwego mu mwaka ushize batangiye gukorera mu Rwanda inzoga ya Bierre ya Heineken.

Bralirwa yahise iba uruganda rwa 9 ku isi yose, rwengera Heineken hanze y’igihugu cy’Ubuhorandi, ahari ikicaro gikuru cy’uruganda rwa Heineken Group.

Bralirwa yashinzwe mu 1957 ndetse uruganda rwayo ruhita rutangira kubakwa muri uwo mwaka. Mu 1959 nibwo uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro n’uwari umwami w’u Rwanda muri icyo gihe, ariwe Mutara wa 3 Rudahigwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Brakirwa yenga ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye.

Mu bisembuye, Bralirwa ikora Heineken, Amstel, Primus, Műtzig, Turbo King na Legend mu gihe mu bidasembuye nabwo yenga Coca Cola, Sprite, Stoney, Krest Tonic, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta na Vital’O.