Mu 2019, Umuvuduko w’ubukungu bw’isi ntabwo uzazamuka nkuko byagenze mu 2018

0
209
Ubwato buri mu mazi y'inyanja butwaye ibicuruzwa. Ifoto: BBC

Ibipimo bya banki y’isi birerekana ko muri uyu mwaka wa 2019 ubukungu bw’isi muri rusange buzaba bwifashe nabi bitandukanye nuko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2018.

Banki y’isi ivuga ko biteganijwe ko umuvuduko w’ubukungu bw’isi uzagabanuka ngo kuko uzaba uri ku kigero cya 2.9% mu gihe mu mwaka ushize wabarirwaga hejuru ya 3%.

Uyu muvuduko kandi ngo uzanakomeza kugabanuka kugeza no mu 2020 ngo kuko nabwo biteganijweko uzagabanukaho 0,1% nyuma ya 2019 ukagera kuri 2.8%.

Ubukungu bw’ibihugu byo mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo ngo buzakomeza kugendera mu murongo urambaraye, bivuze ko ntampinduka zikomeye zizabaho.

Zimwe mu ngingo zitangwa na banki y’isi zizatera uku gutsira k’ubukungu bw’isi ngo ni ubucuruzi buhuza Ubushinwa n’Amerika bukomeje kutavugwaho rumwe ndetse ngo n’inguzanyo cyangwa imyenda bikomeje kwiyongera mu bihugu bikennye.

Ikindi ni uko n’igiciro cy’inyungu kuri izi nguzanyo ngo nacyo gikomeje kwiyongera.

Nubwo banki y’isi ivuga ibi ariko, ku ruhande rw’ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI ntabwo ariko kibibona, kuko giherutse kugaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda ahubwo muri uyu mwaka wa 2019 buzazamuka ku kigero kibarirwa hagati ya 7 na 8%.

Ibi bivuze ko buziyongera kurusha uko bwari buhagaze mu mwaka ushize.

Byemezwa n’impuguke z’iki kigega mpuzamahanga cy’imari FMI nyuma y’ubugenzuzi ziheruka gukorera mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Laure Redifer wari ukuriye izi ntumwa za FMI zari mu Rwanda, yagaragaje ko mu igenzura bakoze basanze ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza mu mwaka ushize kandi ko no muri uyu mwaka buzaguma mu nzira nziza.

Redifer asobanura ko bashingira ngo ku kuba ngo mu mwaka ushize ibiciro ku masoko bitarakomeje gutumbagira nkuko byari bimeze mu bihe bishize, ndetse no ku isoko ry’ivunjisha ngo igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda cyaragabanutse imbere y’idorali ry’amerika

Ikindi ngo ni uko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bimaze iminsi byariyongereye ku kigero cya 17.9% nkuko byemezwa n’imibare y’ukwezi kwa 8/2018.