Mu 2019, ikigega BDF kizongera umubare w’imishinga y’ubucuruzi gitera inkunga

0
82
BDF ni ikigega kigamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y'ubucuruzi ariko yabuze igishoro

Ubuyobozi bw’ikigega cy’ingwate ku mishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi (BDF) buravuga ko muri uyu mwaka wa 2019 ngo bufite intego yo kongera umubare w’imishinga gitera inkunga ngo ikava ku 2,083 ngo ikagera ku 4,827.

Ibi byavugiwe mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bukuru bw’iki kigega n’abanyamakuru, ikiganiro cyari cyigamije kugaragaza ibyakozwe mu mwaka ushize ndetse n’intego zihari muri uyu mwaka wa 2019.

Nubwo ariko iki kigega gifite intego yo kongera umubare w’imishinga cyari gisanzwe gitera inkunga, ntabwo amafaranga yari asanzwe akoreshwa yo aziyongera cyane.

Muri uyu mwaka hazakoreshwa 11,546,424,894 Rfw, mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 hari hakoreshejwe 11,035,396,916 Rfw. Ni ukuvuga ko haziyongeraho 511,027,978 Rfw.

 

Kuba aya mafaranga ataziyongereye cyane ahubwo imishinga ikaba ariyo iziyongera, kubwa Innocent Bulindi uyobora ikigega BDF asobanura ko bazagabanya amafaranga yahabwaga buri mushinga, ngo ahubwo bakongera ubwinshi bw’imishinga.

Ikigega BDF cyashinzwe mu 2011 na banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD).

BDF ifite intego yo gufasha urubyiruko rufite imishinga y’ubucuruzi mito n’iciriritse (babuze igishoro) bagahabwa inguzanyo, BDF ikababera nk’ingwate kuri iyo nguzanyo.

Sangiza