Mu 2019, Gishwati na Mukura bizatangira kwakira abakerarugendo nka Pariki y’igihugu

0
164
Amashyamba ya Gishwati na Mukura bizaba pariki imwe guhera mu 2019. Ifoto: TNT

U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo rwongere umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda nk’urwego ruri ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovise afasha leta kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ni muri urwo rwego imyiteguro irambanije yo guhindura pariki y’igihugu amashyamba ya kimeza ya Gishwati-Mukura aherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu mu turere twa Ngororero na Rutsiro.

Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gistura amajyambere RDB yemeza ko kuri ubu bari gukora ibishoboka byose ngo ku buryo guhera mu mwaka utaha wa 2019 Gishwati-Mukura bizaba byakira abakerarugendo.

Gishwati na Mukuru byahoze ari amashyamba kimeza akungahaye ku binyabuzima bitandukanye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaje kwangizwa bikomeye na barushimusi ndetse n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe n’amategeko.

Mu 2014, banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni zirenga $9.5 (Abarirwa muri miliyari 7 z’amanyarwanda) zo kongera kubugabunga aya mashyamba ya Gishwati na Mukura ngo yongere asubirane umwimerere wayo ndetse anahinduke pariki y’igihugu.

Mu 2016 nibwo abashingamategeko bemeje itegeko rihundura aya mashyamba pariki imwe y’igihugu ngo igomba kujya yakira abakerarugendo. Iyi pariki ya Gishwati na Mukura, izaba ibaye iya kane nyuma y’Akagera, Nyungwe na pariki y’ibirunga.

Ni mu gihe muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, harimo gahunda ivuga ko u Rwanda rugomba kuva kuri millioni 404 z’amadolari y’Amerika rukagera kuri millioni zirenga 800 aturuka mu bukerarugendo.