MTN Rwanda yinjije miliyari Rwf102.8, yunguka arenga miliyari Rwf7.7 mu mwaka ushize

0
227
Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker ari imbere y'inyubako ikoreramo ikicaro gikuru. Ifoto: Inspire

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari Rwf102.8 mu mwaka ushize wa 2018, amafaranga aruta ayari yinjijwe mu mwaka wabanje ku kigero cya 21.6%.

Ni nyuma y’uko iyi sosiyete igize igihombo gikomeye mu 2017, ubwo yahombaga abarirwa kuri miliyari Rwf8.5

Ni igihombo cyatijwe umurindi n’ibihano by’amande ya miliyari Rwf7, MTN Rwanda yaciwe n’ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu.

Mu mwaka wa 2018, MTN Rwanda ngo yabashije kubona inyungu ibarirwa kuri miliyari Rwf30.1 (hataravamo imisoro) mu gihe ngo inyungu nyayo hakuwemo n’imisoro ngo bungutse miliyari Rwf7.7

Bart Hofker ukuriye MTN Rwanda yabwiye the New Times ko iyi nyungu yaturutse ku mubare wiyongereye w’abakiliya mu mwaka ushize.

Muri rusange, ngo abakiliya bavuye kuri miliyoni 3.4 mu 2017 bagera kuri miliyoni 4.5 mu 2018.

Abafatabuguzi bahoraho ngo nabo bariyongereye bava kuri miliyoni 2.6 bagera kuri miliyoni 3.4 mu mwaka ushize wa 2018.

Mu 2018 kandi ngo MTN Rwanda yishyuye imisoro ya miliyari Rwf28 mu gihe andi abarirwa kuri miliyoni Rwf8.2 yasaranganyijwe abanyamigabane b’iki kigo.

Crystal Telecoms ni umwe mu banyamigabane ba MTN Rwanda babarizwa mu Rwanda, ndetse ikaba inafite imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane Rwanda Stock Exchange (RSE). Yagenewe miliyari Rwf1.64 abarirwa ku kigero cya 20% mu mafaranga yasaranganyijwe abanyamigabane ba MTN Rwanda bose.