MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Izihirwe na MTN, ku nshuro ya kabiri

0
977
Izihirwe na MTN y'uyu mwaka izitabirwa n'abahanzi batandukanye. Ifoto: MTN

Isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe Izihirwe na MTN, muri uyu mwaka bukaba bubaye ku nshuro ya kabiri.

Ubukangurambaga nk’ubu bwaherukaga kuba mu mwaka ushize wa 2018, ubwo iyi sosiyete yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 itangiye ubucuruzi mu Rwanda.

Abakiliya bazitabira Izihirwe na MTN y’uyu mwaka, bazagenerwa ibihembo bitandukanye harimo miliyoni 1,000,000 Frw, amatelefoni, imatike y’amafilime, amaunite, n’ibindi…

Umwihariko w’uyu mwaka, iyi kampeyine (campaign) izanye n’ibitaramo bya muzika bizigaragaramo abahanzi batandukanye barimo Rider-man, Jay Polly, Social Mula, Dj Marnaud, Marina, Safi Madiba na Queen Cha.

Iki gikorwa gikubiye muri gahunda yo gushiramira abakiliya, bakoresheje inyungu iba yabonenye cyane cyane mu mpera z’umwaka nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete.

MTN Rwanda yinjije arenga 21.6% mu mwaka ushize

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari Rwf102.8 mu mwaka ushize wa 2018, amafaranga aruta ayari yinjijwe mu mwaka wabanje ku kigero cya 21.6%.

MTN Rwanda ngo yabashije kubona inyungu ibarirwa kuri miliyari Rwf30.1 (hataravamo imisoro) mu gihe ngo inyungu nyayo hakuwemo n’imisoro ngo bungutse miliyari Rwf7.7.

Muri rusange, ngo abakiliya bavuye kuri miliyoni 3.4 mu 2017 bagera kuri miliyoni 4.5 mu 2018.

Abafatabuguzi bahoraho ngo nabo bariyongereye bava kuri miliyoni 2.6 bagera kuri miliyoni 3.4 mu mwaka ushize wa 2018.

Mu 2018 kandi ngo MTN Rwanda yishyuye imisoro ya miliyari Rwf28 mu gihe andi abarirwa kuri miliyoni Rwf8.2 yasaranganyijwe abanyamigabane b’iki kigo.

Crystal Telecoms ni umwe mu banyamigabane ba MTN Rwanda babarizwa mu Rwanda, ndetse ikaba inafite imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane Rwanda Stock Exchange (RSE). Yagenewe miliyari Rwf1.64 abarirwa ku kigero cya 20% mu mafaranga yasaranganyijwe abanyamigabane ba MTN Rwanda bose.