MTN Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kugura amatike ya ‘Bigomba Guhinduka’

0
444
Ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'itangazamakuru cyavugaga ku gitaramo cy'urwenya cya Bigomba Guhinduka. Ifoto: MTN Rwanda

Sosiyete ya MTN Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kugura amatike kuri buri wese, ushaka kuzitabira igitaramo cy’urwenya cyiswe Bigomba Guhinduka Comedy Show itegerejwe kuba mu kwezi gutaha ku itariki 12/10/2019 muri Camp Kigali.

Ubu buryo bwihariye ni ubwo ukwishyura ukoresheje mobile money ukanze imibare *182*8*1*900444# ngo ugahita ubona itike yawe.

Igitaramo cy’urwenya cya ‘Bigomba Guhinduka’ cyateguwe n’itsinda Daymakers Edutainment rikuriwe na Clapton Kibonge.

Ni igitaramo kitiriwe urwenya rukunze guterwa n’abagabo babiri (Japhet & Etienne) ubwo baba bungikanya amagambo asekeje mu buryo butangaje.

Kizaba ku itariki 12/10/2019, kizatabirwa n’abandi banyarwenya batandukanye bamaze kumenyerwa hano mu Rwanda, nka Michel Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, Kepha Lee na Bishop Gafaranga.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo n’abanyamuziki batandukanye bayobowe na Bushali n’itsinda rye ryiyise KinyaTrap (bakunzwe cyane mu njyana ya Trap muri iki gihe mu ndirimbo zabo nka ‘Ni Tuebue’, ‘Tsikizo’ Ku Gasima…)

Hazaba kandi hari n’itorero rya gakondo ryitwa ‘Inkindi itatse’ ndetse n’umushyushyarugamba kabuhariwe Anita Pendo.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kwinjira ni 2000 FRW ku banyeshuri, 5000 FRW ahasanzwe, ndetse na 10.000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Ifoto yamamaza igitaramo cya Bigomba Guhinduka