MTN Rwanda nayo yinjiye mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro bwa Polisi

0
231
Umuyobozi mukuru wa MTN uri hagati y'abayobozi bakuru muri Polisi n'abandi bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso. Ifoto: MTN Rwanda

Vuba aha, abafataguzi ba MTN Rwanda bagiye gutangira kohererezwa ubutumwa bubakangurira gukoresha neza umuhanda no kubahiriza amategeko yawo.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa mbere, Polisi y’igihugu yifatanyije na MTN Rwanda mu bukangurambaga bwihariye bwiswe Gerayo Amahoro.

Ni ubukangurambaga bumaze amezi 5 bukorerwa hirya no hino mu gihugu kuko bwatangiye mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka.

By’umwahariko kuri iyi nshuro, Polisi y’igihugu yiyambaje MTN Rwanda muri ubu bukangurambaga bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi irifuza ko MTN Rwanda yakoresha ubushobozi bwayo nk’ikigo cy’itumanaho igashishikariza abakiliya bayo bose gukoresha neza umuhanda no kubahiriza amategeko.

Ibi byakiriwe neza na MTN Rwanda, kuko ubuyobozi bwayo bwemeza ko mu bihe bidatinze bagiye gutangira kohereza ubutumwa bugufi muri telefoni z’abakiliya bayo bose.

Ikindi ni uko ngo bazakoresha ubundi buryo butandukanya bwo kwamamaza bakoresha ibiganiro kuri radiyo naza televiziyo basanzwe bakorana nazo.

Imibare itangwa na polisi y’igihugu yerekana ko mu mwaka ushize habaye impanuka zirenga ibihumbi 6 mu gihugu hose, ngo murizo izibarirwa ku bihumbi 2 zabaye ziturutse kubakoreshaga telefoni (zabarangaje).

Ubutumwa bugufi (ababusoma cyangwa ababwohereza) ngo nibo benshi kurusha abazikoresha bahamagarana.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano