MTN Rwanda igiye gutangiza fesitivale ya muzika yiswe ‘Sawa Sawa’ iteregerejwe mu 2020

0
622
Ifoto y'urwibutso yafashwe nyuma y'ikiganiro cyahuje abanyamakuru, abahanzi n'ubuyobozi bwa MTN Rwanda

Sosiyete y’utumanaho MTN Rwanda igiye gutangiza fesitivale ya muzika yiswe Sawa Sawa, igamije gukomeza gushishikariza abakiliya b’iyi sosiyete kwishyura no guhanahana amafaranga bakoresheje uburyo bugezweho bwa cashless.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwasobanuriye abanyamakuru ko iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe nyacyo bizaberaho.

Ni igikorwa kizakorwa mu minisi itatu, kikazahuriza hamwe abahanzi ba muzika bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga. Kizitabirwa kandi n’abanyabugeni ndetse n’abasizi.

MTN Rwanda ikaba ikomeje kwigaragaza mu bikorwa bifitanye isano na muzika, by’umwahariko muri iki gihe bakaba bamaze iminsi bari muri kampanye yiswe Izihirwe na MTN, nayo igizwe n’ibitaramo bya muzika.

Ibi bikorwa byose ngo bikubiye muri gahunda yo gushimira abakiliya bayo, bakoresheje inyungu iba yabontse cyane cyane mu mpera z’umwaka nkuko byemezwa na MTN Rwanda.

MTN Rwanda yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari Rwf102.8 mu mwaka ushize wa 2018, amafaranga aruta ayari yinjijwe mu mwaka wabanje ku kigero cya 21.6%.

Iyi sosiyete yabashije kubona inyungu ibarirwa kuri miliyari Rwf30.1 (hataravamo imisoro) mu gihe ngo inyungu nyayo hakuwemo n’imisoro ngo bungutse miliyari Rwf7.7