Mr Nice yavuze amagambo yatunguye benshi mu gitaramo cya Seka Fest

0
2521
Mr Nice yarize ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunyatanzaniya, Lucas Mkenda wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice mu myaka yaza 2000, yatunguye benshi ubwo yari ku rubyiniro rw’igitaramo cy’urwenya SEKA FEST, cyaraye kibaye kuri iki cyumweru tariki ya 25/03/2018.

Mr Nice yariribye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu myaka yo hambere nka First lady, Fagiria, Mama n’izindi… yagaragarijwe ko agikunzwe n’abanyarwanda nubwo hari hashize iminsi atagaragara mu ruhando rwa muzika muri iki gihe.

Uru rukundo yagaragarijwe n’abafana, rwamurenze maze ubwo yaririmbaga indirimbo yise Mama, araturika ararira nyuma y’aho avuga n’amagambo yatunguye benshi.

Yagize ati: “Ndabashimira kubw’urukundo munyeretse ndetse n’uburyo mwakoze kumfasha kuva mu myaka yashize. Ndabasabye kandi nanone mukomeze mushyigikire, kuko muzaba mufashije umuziki wo muri aka karere muri rusange. Ikindi kandi muziko ari njyewe Papa w’abahanzi bose muri aka karere,…” 

Mr Nice yerekanye ko agishoboye gukata umuziki azunguza ikibuno

Hari hashize imyaka myinshi uyu muhanzi ataragaruka mu Rwanda kuko yahaherukaga mu mwaka wi 2002 ubwo yari yaje mu gitaramo kimwe cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera abafana bakitabira ku buryo bukomeye.

Yagarutse mu Rwanda ku butumire bw’abari bateguye igitaramo cya Seka Fest bayobowe imbere na Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa KISS FM Kigali.

Abantu bari benshi mu gitaramo

Iki gitaramo cy’urwenya ni ku ncuro ya mbere kibaye ariko ngo kizaba kiba buri mwaka nkuko byemezwa na Arthur Nation bagiteguye.

Abanyarwenya mpuzamahanga barimo Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Idriss Sultan (Tanzania), Arthur Nkusi Rutura (Rwanda)… nibo bagaragaye ku rubyiniro batera urwenya.

Ubwitabire bwari bwinshi

Iki gitaramo cyakurikiye ibindi byabereye mu modoka (Bus) kuwa gatandatu aho abanyarwenya batandukanye bagenda basetsa abantu bateze imodoka zari ziriho ibirango bya Seka Fest zanyuze ku mihanda ya Kimironko, Kacyiru, Kicukiro, Gikondo na Remera.

Ni igikorwa kibaye ku ncuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda kuko bitari bisanzwe ko abanyarwenya bakorera ibitaramo mu modoka kuko akenshi babikorera mu mazu yabugenewe asanzwe aberamo ibitaramo.

Arthur Nkusi muri bus asetsa abantu kuwa gatandatu