Miss Uwase yakuriye inzira ku murima abamutegeka kwambara akikwiza

0
8268
Vanessa Uwase ku mucanga avuye mu mazi

“Ntabwo nzigera nambara umwenda munini ngiye mu mazi ngo kugirango batankuraho amanota y’umuco, ibyo mubyibagirwe rwose” Uwase Vanessa asubiza umunyamakuru wari umubajije uko azitwara mu marushanwa ya God Father 2018 aramutse akomeje.

Uwase ni umwe muri 6 bamaze kwemererwa kuzaserukira u Rwanda mu majonjora ya nyuma y’abagomba kwitabira irushanwa rya God Father East Africa 2018 (GFEA 2018) irushanwa rimeze nka Big Brother.

Uwase Vanessa akunze kwifotoza yambaye utwenda tugaragaza ibice by’ibanga

Yabwiye umunyamakuru wa HOSE.RW ko ntabwo afite namba bwo kuzatsinda aya majonjora ngo kuko afite icyizere cyo kuzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa azamara amezi 3 abera mu nzu imwe.

Uwase Vanessa kandi yakuriye inzira ku murima abavuga ko azasebya u Rwanda kubera ko akunze kugaragara yambaye utwenda tugaragaza ibice by’ibanga, kandi muri iyi nzu bazakoreramo aya marushanwa hazaba hari camera zihishe.

Uwase Vanessa yagize ati: “Abantu bakagombye kumenya n’amateka yaho bakomoka ndetse n’imibereho yabababanjirije,  nko mu Rwanda rwahashize abantu  bambaraga utuntu duhisha igitsina gusa kandi bari babanyeho neza kugeza nubwo abakobwa batahishaga amabere yabo kuko yabaga agaragara”.

Ati: “None njye kuko niyambariye bikini kandi nabwo ndi ku mazi abantu bakavuga ngo nambaye ubusa? Baragirango noneho umuntu nazajya ajya koga mu mazi magari azajye yambara ikoboyi ngo kuko ashaka kubaha umuco? Abantu bakagobye kugira iterambere mu myumvire kandi bakiga n’amateka yaho bakomoka.”

Uwase Vanessa yikundira kwambara bikini

Uwase Vanessa yongeye agira ati: “Cyakoze kwambara bikini utari ahantu habugenewe nko ku mazi byaba ari amakosa ariko nanone inzu izaberamo ariya marushanwa ifite inzogero nyinshi (piscine) ati ubwo rero abazankurikira banyitege rwose ntakubeshye ninzajya njya koga nukwambara bikini nziza cyane ubundi nkaryoherwa n’amazi”.

Uretse Vanessa Uwase, hari Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Shinny Abdula na Gigi Mugisha nibo bakomeje mu kiciro gikurikiyeho cy’amajonjora y’abagomba kwitabira God Father East Africa 2018 (GFEA 2018) irushanwa rimeze nka Big Brother.

Aba bashije gukomeza uko ari 6 ngo bazakomereza muri Kenya naho hakazaba amajonjora ya nyuma ari nayo agomba kwemeza abaserukira u Rwanda muri aya marushanwa.

Ijonjora rya nyuma rizabera muri Kenya, rizaba mu cyumweru gitaha ku itariki 17 z’uku kwezi kwa 2 kugera kuya 03/03/2018.