Miss Supranational: Habiba yaje mu 9 bahabwa amahirwe

0
591
Miss Supranational

Ingabire Habiba uherutse kwemezwa mu bazahatanira ikamba rya Miss Supranational, yashyizwe mu cyiciro cya mbere ku rutonde rw’abakobwa bahabwa amahirwe muri iryo rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9.

Ikamba rya Miss Supranational rizatangirwa muri Pologne ariko abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bazaba baraciye mu mijyi itandukanye ya Repubulika ya Slovakia no muri Pologne aho ryari risanzwe ribera mu myaka yashize.

Nyuma y’iminsi Habiba yemejwe n’abategura iryo rushanwa, yashyizwe mu bahabwa amahirwe hagendewe ku bwiza.

Urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Missosology mu gukurikirana no gutangaza amakuru ku marushanwa y’ubwiza, yashyizwe ku mwanya wa cyenda mu bashobora kwegukana ikamba.

Ingabire Habiba yaje ku mwanya wa 9 mu bahabwa amahirwe

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara, Ingabire Habiba na Aylasha Ramrachia wo mu birwa bya Maurice ni bo rukumbi bo muri Afurika bagaragaraho.

Mu kiganiro gito Nyampinga Ingabire Habiba yagiranye n’umunyamakuru wa HOSE.RW, yavuze ko yiteguye neza irushanwa.

Ingabire Habiba

Habiba yagize ati : “Byinshi ku irushwana nzagenda mbibamenyesha, gusa amarushanwa nyirizina azatangira mu mpera z’uku kwezi kwa 10.”

Ingabire Habiba

Abandi barimo uwitwa Chanel Olive Thomas uhagarariye Phillipines, Martha Martinez [Colombia], Yuki Koshikawa [u Buyapani], Samantha Leyva [Mexico], Jiraprapa Boonnuang [Thailand], Tereza Vlčková [Czech Republic], Nicole Menayo [Costa Rica], Karina Nadila Niab [Indonesia], Michaela Cmarková [Slovakia], Peden Ongmu Namgyal [India], Romina Rocamonje [Bolivia], Katherine López España [Ecuador] na Danna Liao wo mu Bushinwa.

Miss Supranational izasozwe ku itariki ya 01/12/2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland].

Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

Umukobwa uzatorwa uyu mwaka azasimbura Umuhindekazi Srinidhi Shetty wahawe iri kamba mu mwaka wa 2016.

Mu myaka 9 iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya 6 u Rwanda rwitabiriye.

Mu 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba uzajyayo mu 2017.

 

Sangiza