Miss Kayibanda yavuze amagambo atangaje k’umukunzi we bagiye kurushinga

0
3656

Miss Aurore Kayibanda yivuye inyuma, maze avugwa ibigwi umukunzi we (Mbabazi Egide Fox) ubwo yasozaga amashuri ya kaminuza muri leta zunze z’Amerika.

Mbabazi Egide Fox yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muby’’itangazamakuru, itunamaho n’ibijyanye no gutunganya sinema (Sciences in Communication & Media and Minor in film production).

Mbabazi Egide Fox yarangije amasomo ye yambara ikanzu y’intiti

Umukunzi we Kayibanda Aurore yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, maze yandikira Mbabazi Egide amagambo yuje imitoma y’urukundo.

Ati: “Nshuti mukunzi wa Aurore ndakunezerewe kubw’ibyo ukomeje kugeraho. Ejo hashize wari umunsi utazibagirana wuzuyemo umunezero, nashimishijwe n’ibiganiro inshuti n’umuryango wawe bakubwiye. Bigaragaraza imyitwarire yawe myiza ugira mubyo ukora byose. Ndi kumwe nawe mu nzira zawe zose, Nd’umunyamahirwe ndetse nzahora nshimishwa no ku kugira mu buzima bwanjye. Imana ikomeze gushyigikira intambwe n’ibikorwa byawe umunsi k’umunsi. Egide Fox Ndagukunda!!”.

Kayibanda Aurore yateye imitoma umukunzi we

Aba bombi batangiye gukundana ahagana mu mwaka wa 2013 ariko babigira ibanga rikomeye ariko biza kujya hanze bimenyekana mu 2015.

Iby’uru rukundo bimaze gufata indi ntera kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2018, ubwo Mbabazi Egide yambikaga impeta Kayibanda Aurore imbere y’inshuti n’umuryango.

Icyo gihe yamusabye ko yazamubera umugore we, umukobwa we nawe abyemera ntakuzuyaza, mu muhango wabereye mu mujyi wa Las Vegas.

Reba uko byari bimeze amwambika impeta:

Uyu mukobwa yabaye Miss Rwanda mu 2012 aza no kwegukana ikamba rya Miss Heritage muri uwo mwaka ndetse mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 yanegukanye ikamba rya Miss Fespam 2013 mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Kubera ubwiza bwe n’uburanga buhebuje bwa Kayibanda Aurore, hari abadatinya kumwita Miss Rwanda w’ibihe byose