Minnaert yahawe umwanya ukomeye muri Rayon Sports nyuma y’uko agizwe umutoza w’abana

0
1271
Ivan-Minnaert yagizwe umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports

Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze guhabwa izindi nshingano zo kuba umuyobozi wa sports muri iyi kipe nyuma y’iminsi mike yoherejwe gutoza abana.

Ku cyumweru tariki ya 17/06/2018 nibwo inama y’inteko rusange yari yemeje ko Ivan Minnaert wari wirukanywe ajyanwa gutoza abana b’iyi kipe.

Gusa ubu siko bikimeze kuko nyuma y’iminsi 3 ahise yongererwa inshingano agahabwa kuba umuyobozi wa sports (Directeur Sportif).

Babinyujije ku rubuga rwa twitter, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Minnaert ubu ariwe ufite mu nshingano gukurikirana ibikorwa bya sports muri Rayon Sports.

Yvan Minaert yagizwe umuyobozi ushinzwe sports muri Rayon Sports

Minnaert yari yahagaritswe muri Rayon Sports azira kutumvikana n’abakinnyi ndetse bakaba bari bananditse ibaruwa basaba ubuyobozi kwirukana umutoza kuko bamushinjaga kubabibamo umwiryane.