MINISPOC yijeje umurego mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

0
177

Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yijeje kurushaho kwihatira guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe ifatanyije na Special Olympics, Umuryango usanzwe ubitaho, bityo na bo bagatangira kujya besa imihigo igihe basohokeye u Rwanda.

Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga amarushanwa ku rwego rw’igihugu mu mikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, ahahise hanatoranywa abakinnyi 26 bazajya guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azabera i Abu Dhabi ho muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.

Ubwo hasozwaga iyo mikino, Umuyobozi wa siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel yatangaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bufatanye na Special Olympics mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Mu izina rya Minisitiri wa Siporo n’umuco mpagarariye hano, nagirango mbizeze ko tuzakomeza kurushaho gufatanya na Special Olympics mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, ndetse hagiye kurebwa uburyo aba bana bazahagararira u Rwanda i Abu Dhabi bazarushaho gutegurwa neza bityo bakazaserukana ishema.”

Bugingo Emmanuel wari uhagarariye MINISPOC

Bugingo Emmanuel yakomeje avuga ko kandi hagiye kurebwa uburyo harushaho gukorwa ubukangurambaga kugirango n’abandi bakiri mu byaro bitandukanye bakwegerezwa abandi na bo bakitabwaho, dore ko hari ababyeyi bakibahisha bitewe n’imyumvire y’uko uwabyaye umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe aba yagushije ishyano.

Abakinnyi bahize abandi muri ayo marushanwa y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bahawe imidali ariko n’abayitabiriye bose muri rusange bahabwa imidali nk’uko amahame ya Special Olympics abiteganya.

Abakinnyi babaye aba mbere mu gusiganwa ku maguru ni Mukamana Alice w’i Muhanga wiruka metero ijana na Kayitare John wabaye uwa mbere mu bahungu mu kwiruka metero ijana, mu gihe Ikigo cyitwa Tubiteho ari cyo cyegukanye umwanya wa mbere mu mukino wa Bocce.

Mu mupira w’amaguru mu bahungu Akarere ka Ngororero kabaye aka mbere n’aho mu bakobwa igikombe cyegukanwa n’Akarere ka Gisagara.

Mu mukino wo koga (Swimming) abakinnyi bitwaye neza barimo kurusha abandi ni Josiane, Mukundiyukuri Peruth na Mutuyimana Anne.

Imikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga bwo mu mutwe iteganyijwe kubera i Abu Dhabi mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) umwaka utaha, u Rwanda rukazaba ruhagarariwe n’abakinnyi 11 bakina umupira w’amaguru, 7 basiganwa ku maguru, 4 mu mukino wo koga n’abandi 4 bakina Bocce.

Abo bakinnyi bazaba baherekejwe n’abatoza 9 ndetse n’abayobozi 5 bo mu ihuriro ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse na Special Olympics Rwanda.

Special Olympics ni umuryango wita ku bafite bwo mu mutwe, washingiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’1968, ari na yo mpamvu amarushanwa y’uyu mwaka yitiriwe kwizihiza isabukura y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe, ndetse na 15 umaze utangijwe mu Rwanda.