Minisitiri w’ubucuruzi yasabye abakozi ba leta bose kujya bambara ibikorerwa mu Rwanda

0
167
Ikirango gishya cya Made In Rwanda nacyo cyamuritswe ku mugaragaro

Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ni icyifuzo cyatanzwe na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye ubwo hatangizwaga ku mugaragaro politiki ya Made In Rwanda n’ikarango gishya cyayo.

Hari abumvishe iki cyifuzo cya minisitiri nk’ijwi rishya rishakira amasoko y’imbere mu gihugu abakora imyenda n’inkweto, nubwo bakunze gushijwa guhenda ibicuruzwa byabo ndetse n’ubuziranenge bwabyo bikaba byaracyemazwe kenshi na bamwe mu bakiliya babo.

Politiki ya Made In Rwanda yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 5 z’ukwa 12 mu mwaka ushize wa 2017.

Icyo gihe yemezwa, yari imaze umwaka urenga itangiye kuko kuva mu mwaka wa 2016 leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko inganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho bikorwa mu ruhu ngo zongereye umusaruro ku kigero cya 13% mu gihe inganda zikora ibikoresho by’ubwabatsi ngo nazo ziyongereye kuri 37%.

Uretse kuba umusaruro wariyongereye n’inganda zariyongeye.

Ikigo cy’ibarurishamibare giherutse kugaragaza ko inganda zikora imyenda n’inkweto n’ibindi bikoresho bikoze mu mpu ngo ziyongereye ku kigero cya 19% mu mwaka ushize kubera iyi politiki ya Made In Rwanda igamije gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

Ikindi ni uko ngo n’inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa nazo zazamutse ku kigero cya 16%, mu gihe izikora ibikoresho by’ubutabire na palasitike nazo zazamutse ku 8%.

Inganda z’itabi ngo nazo zagabanutseho 8% mu gihe izikora ibikoresho by’ubwubatsi nazo zamanutseho 1% nkuko byemezwa n’imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare.

Ibi bikaba byarafashije ubukungu bw’u Rwanda kuko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 17.9% nkuko byemezwa n’imibare y’ukwezi kwa 8 yashyizwe hanze n’intumwa z’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF).

Ni mu gihe ngo ibyo rutumiza mu mahanga ngo nabyo byiyongera kuri 7.4%.