Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yitabiriye ihuriro ry’ubukungu bushya muri Singapore

0
131
Minisitiri Sezibare ari gutanga ibitekerezo mu biganiro mu ihuriro ry'ubukungu rishya muri Singapore

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Richard Sezibera yitaburiye ihuriro ry’ubukungu bushya (New Economy Forum) rigamije kuzamura ishoramari mu bihugu by’afurika.

Ni ihuriro ryateraniye ku mugabane w’Aziya mu gihugu cya Singapore.

Urubuga rw’iri huriro rugaragaza ko abategetsi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abashoramari bakomeye bagiranye ibiganiro bigamije gushakira hamwe inzira nziza zo kongera ishoramari n’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Minisitiri Sezibera yagiye muri Singapore nyuma y’uko mu bihe bishize kandi u Rwanda n’iki gihugu byasinyanye amasezerano agamije gushyira imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari.

Amwe muri ya masezerano ni aha uburenganzira RwandAir bwo kwerekeza muri Singapore ndetse na kompanyi z’indege zo mu bihugu by’Aziya birimo na Singapore nabyo bigahabwa uburengenzira bwo gutangira ingendo zerekeza i Kigali.

Singapore ni igihugu kibarizwa muri Aziya gifite ubukungu buri ku muvuduko uri hejuru.

Kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu kugira umusaruro mbumbe GDP uri hejuru, kandi ubucuruzi bwacyo n’ibindi bihugu burafunguye kuri buri wese.

Ibicuruzwa cyohereza hanze y’iiki gihugu byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, n’ibindi bikorwa mu butabire, amamashini ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Ni mugihe ibyo gitumiza mu mahanga higanjemo ibiribwa ndetse n’amabuye y’agaciro.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano