Minisitiri w’intebe yatanze impamyabumenyi ku barangije kaminuza babarirwa 7,050

0
89
Minisitiri w'intebe yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kaminuza y'u Rwanda

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko abikorera n’abacuruzi bakorera mu mujyi wa Huye mu majyepfo y’igihugu ngo bakwiye kwitegura kwakira umubane munini w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda bagiye kuhimukira mu bihe biri imbere.

Bwana Ngirente asabonura ko ari inyungu ikomeye ku bikorera n’abacuruzi ndetse n’iterambere muri rusange ry’uyu mujyi wahoze witwa uwa Butare.

Ibi yabigaragaje ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bashoje icyiciro cya kaminuza babarirwa ku 7,050 bigaga muri kaminuza y’u Rwanda.

Aba, barangije kaminuza mu gihe hirya no hino hakivugwa ibibazo by’ubushomeri.

Kugeza ubu imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare (NISR) yerekana ko abarangije kaminuza batabashije kubona akazi ngo babarirwa hejuru ya 27.7% naho abarangije ay’isumbuye badafite akazi ngo barenga 35%.

Ni imibare ihanitse cyane, bikaba aribyo byatumye ubushomeri bushyirwa mu bibazo by’ingutu bigomba guhagurukirwa muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 iri imbere.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano