Minisitiri w’intebe yatangije igihebwe cy’ihinga 2020A, asaba abahinzi kurwanya imirire mibi

0
212
Minisitiri w'intebe ubanza ibumoso wambeye ingofero, mu gikorwa cyo gutangiza igihebwe cya mbere cy'ihinga 2020A. Ifoto: Primature

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/09/2019, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro igihebwe cya mbere cy’ihinga cya 2020A, umuhango wabereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru y’igihugu.

Minisitiri w’intebe yasabye abahinzi gushyira imbaraga muri gahunda yo guhuza ubutaka ndetse no gukomeza guhinga n’ibindi bihingwa byunganira abaturage muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no kugwingira cyane cyane mu bana bato.  

By’umwahariko muri iki gihebwe gishya cy’ihinga, Leta y’U Rwanda yemeye ko izakomeza kunganira abahinzi ku mbuto y’ibigori, ingano, soya, n’ifumbire.

Minisitiri w’intebe yibukije kandi ko ingego y’imari ya 2019/2020, amafaranga agenewe urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi yongerewe hibandwa ku kongera ubushobozi bwo kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro no kugabanya iyononekara ry’umusaruro abahinzi beza.

Urwego rw’ubuhinzi rufitiye runini ubukungu bw’u Rwanda, kuko imibare iheruka yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’imbere mu gihugu (GDP) ku kigero cya 5%, ndetse bituma ibicuruzwa byoherezwa hanze byiyongera ku kigero cya 6%.

Ibi byatumye muri rusange ubukungu bw’imbere mu gihugu (GDP) bwiyongera ku kigero cya 12.2% mu gihebwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2019, nkuko byemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR).

Raporo yashyizwe hanze tariki ya 16/09/2019, yerekana ko umutungo mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa miliyari 2,255 z’amanyarwanda, mu gihe mu mwaka ushize mu gihe nk’iki ngo wabarirwaga miliyari 2,001.