Minisitiri w’intebe yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga muri TAS

0
87
Minisitiri w'intebe ari kuganira na minisitiri w'ikoranabuhanga ubwo bombi bari mu nama ya TAS2019. Ifoto: TNT

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko umubare munini w’urubyiruko rw’Afurika ukwiye kubyazwa umusaruro mu guhindura ubukungu bw’umugabane w’Afurika mu bihe biri imbere.

Ashingira ku mibare ivuga ko mu myaka 10 ishize, Afurika ngo imaze kugira miliyoni zirenga 140 z’urubyiruko kandi ko ibipimo byerekana ko mu 2028 ngo uyu mugabane uzaba umaze kugira miliyari y’abaturage bari munsi y’imyaka 25.

Kubwa Minisitiri w’intebe ahera aha avuga ko uyu mubare ukwiye kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho mu guhanga imirimo mishya bakarwanya ubushomeri nkuko byagenze mu bindi bihugu byateye imbere muri iki gihe.

Ibi ni bimwe yavugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe Transform Africa Summit 2019.

Yatangijwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 ikazasozwa kuwa gatanu ku tariki ya 17 z’ukwezi kwa 5 muri uyu mwaka 2019.

Yatumiwemo abarenga ibihumbi 4, harimo n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abakuriye amashami y’umuryango w’abibubye, imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abanyenganda ndetse na sosiyete sivile.

Iyi nama nayo ikubiye mu mugambi wa guverinoma wagutse wiswe MICE, ugamije kwinjiza amadovize mu isanduku ya leta binyuza mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

By’umwahariko muri uyu mwaka wa 2019, U Rwanda rwashyizeho intego nshya yo kongera amadovize yinjira mu isanduku ya leta aturutse muri izi nama.

Ibiro bishinzwe gutegura ibi bikorwa Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88$ mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano