Theresa May yijeje Afurika ko Ubwongereza bugiye gushora imari rikomeye kuri uyu mugabane

0
230
Theresa May yatangiye uruzinduko rwe muri Afurika Yepfo. Aha yari yasuye ishuri rya ID Mkhize High School riherereye i Gugulethu, mu mujyi wa Cape Town. Ifoto: CNN

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Theresa May yemeje ko igihugu cye gishaka kuza ku isonga mu bihugu bikize ku isi bibarizwa mu muryango wa G7 bifite ishoramari rikomeye ku mugabane w’Afurika.

Uyu mutegetsi yabigaragaje ubwo yatangiraga uruzinduko rwe muri Afurika Yepfo bikaba binateganijwe ko azasura Kenya na Nigeria.

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu akoreye kuri uyu mugabane w’Afurika ndetse rukaba rubaye n’urwa mbere mu mateka ye akoreye kuri uyu mugabane.

Akigera I Cape Town muri Afurika Yepfo yavuze ko nibura bitarenze mu 2022 ngo Ubwongereza buzaba buri ku isonga mu kugira ishoramari rikomeye muri ibi bihugu by’Afurika kurusha ibindi bihugu byitwa ko bikomeye ku isi.

Inganda n’abikorera baturuka mu bwongereza ngo bahanze amaso uyu mugabane.

Theresa May asobanura ko mu rwego rwo gukomeza gukuza umubano n’amahanga mu by’ubucuruzi nyuma yo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ngo bagiye kongera imbaraga mu bubanyi n’amahanga cyane cyane mu bihugu by’Afurika.

Sangiza