Minisitiri w’intebe yakiriye itsinda ry’abanya-Qatar riyobowe na Mohamed bin Abdulrahman

0
119
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry'abanyaQatar kuri uyu wa gatanu

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro byihariye n’itsinda ry’abanya-Qatar ryari riyobowe na minisitiri w’intebe wungirije w’iki gihugu, akaba ari nawe ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Qatar, HE Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/03/2019, umunsi wari uwa kabiri ukaba ari nawo wari uwanyuma w’uru ruzinduko rw’abanya-Qatar mu Rwanda.

Ni uruzinduko batangiye ejo hashize kuwa kane, bakakirwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Ibiganiro byo kuri uyu wa gatanu byabahuje na minisitiri w’intebe ngo byibanze cyane mu kongera imbaraga mu buhahirane muby’ubukungu n’ubucuruzi mu bihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko mu mwaka ushize wa 2018 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro bitandukanye bigizwe n’ingendo z’ikirere, guteza imbere ishoramari, ubukungu, ubucuruzi ndetse n’ubufatanye mubya tekiniki hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’iminsi ibiri perezida Paul Kagame yari yakoreye i Doha muri Qatar mu kwezi kwa 11 mu 2018.

Uru ruzinduko rwa Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani ndetse n’itsinda yari ayoboye bakoreye mu Rwanda, ruje rukurikira urundi ruherutse gukorwa n’abashoramari bakomeye baturuka muri Qatar mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018.

Uyu Sheikh Mohamed bin Abdulrahman akaba kandi akomoka mu muryango mugari unari ku butegetsi muri iki gihugu. Ni umuryango unafite ijambo rikomeye mu kigo cya leta gishizwe ishoramari (Qatar Investment Authority).

Ni ikigo gikomeye mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati no mu gace k’ibihugu by’abarabu byose kuko gifite imishinga myinshi kandi migari y’ishoramari yaba ikorera imbere muri iki gihugu ndetse no muyandi mahanga.