Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ari mu ruzinduko rw’akazi mu ntara y’amajyepho

0
79
Minisitiri w'intebe yasuye ikigo cy'ishuri ribanza rya Bwama Primary school

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ari mu rugendo rw’akazi rw’iminsi 2 mu ntara y’amajyepfo mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma y’u Rwanda binyuze mu butegetsi bwegera abaturage.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’ibiro bya minisitiri w’intebe, Bwana Ngirente yatangiriye uruzinduko rwe mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere mu gihe kuri uyu wa kabiri biteganijwe ko akomereza mu karere ka Huye.

Minisitiri w’intebe kandi yifatanije n’abahinzi b’akarere ka Nyamagabe mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2019.

Ikindi ni uko umukuru wa guverinoma ngo agezwa no kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma muri manda y’imyaka 7 Perezida Kagame aherutse gutorerwa mu mwaka ushize wa 2017.

Ni gahunda zigomba kuba zashyizwe mu bikorwa bitarenze mu 2024.

Izi zizibanda cyane mu kwihutisha iterambere rirambye, rigera kuri bose kandi rishingiye ku bufatanye bwa leta, abaturage ndetse n’abikorera.

By’umwahariko mu rwego rw’ubukungu, ngo hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu.

Hazavumburwa imirimo mishya miliyoni 1.5 hatunganywa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo imboga n’imbuto, ubukerarugendo, ubwikorezi na serivisi.