Minisitiri w’intebe aravuga ko ubuhinzi bukwiye kongererwa imbaraga ngo urubyiruko rwitabire

0
110
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga inama y'ihuriro rya AGRF. Ifoto: twitter

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko urwego rw’ubuhinzi rukwiye gushorwamo imari kurushaho, ndetse hakanashyirwamo ikorabanuhanga rigezweho hagamijwe gukurura urubyiruko ku bwinshi ngo rwitabire uru rwego.

Bwana Ngirente asobanura ko kugeza ubu urubyiruko rw’Afurika rutatibira ubuhinzi nkuko bikwiye, ngo kuko rubona ko ntanyungu zishingiye ku bucuruzi ziri muri uru rwego.

Ibi ni bimwe yagarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibiganiro by’ihuriro rigamije iterambere ry’ibihigwa muri Afurika (African Green Revolution Forum – AGRF).

Ni ibiganiro bibaye mu gihe mu kwezi kwa 9 muri uyu mwaka, u Rwanda ruherutse gutoranywa nk’igihugu kigomba kwakira ikicaro gikuru cy’iri hururo rya AGRF.

Ni biganiro byari bigamije gutanga icyerekezo cy’ubuhinzi mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka muri uru rwego.

By’umwahariko ibi biganiro byabaye uyu munsi bikubiye mu masezerano yashyiriweho umukono I Malabo muri Equatorial Guinea mu 2014, agamije kwifashisha ubuhinzi mu guhindura ubukungu bw’umugabane w’Afurika.

Ni amasezerano yemejwe n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, akaba akubiyemo intego zigamije kongerera imbaraga urwego rw’ubuhinzi bw’Afurika, by’umwahariko ngo izi intego zigomba kugerwaho bitarenze mu mwaka wa 2025.

Ibi biganiro by’uyu munsi kandi bikubiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’umuryango w’abibubye zigamije iterambere rirabye (SDGs) zigomba kugerwaho bitarenze mu 2030 nkuko byiyemejwe n’ibihugu binyamuryango bya UN.