Minisitiri w’intebe arakangurira ibigo by’imari kwegera urubyiruko

0
159
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye inama. Ifoto: Primature

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente arahamagarira ibigo by’imari kongera umubare w’abaturage bakorana n’ibi bigo, cyane cyane urubyiruko ngo bagahabwa serivise ziboroheye kandi zihwanye n’ubushobozi bwabo.

Ibi bikubiye mu ijambo yageneye abitabiriye ihuriro rya 11 rya politiki mpuzamahanga yo kwegereza rubanda ibikorwa by’imari.

Iri huriro ryari rifite intego yo kongera umubare w’abagore n’urubyiruko, bagerwaho n’ibikorwa by’imari, hakoreshejejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’intebe yagaragaje ko imibare iheruka ngo yerekana ko umubare w’abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, wagabanutse uvuye kuri miliyari 2.5 mu 2011 ukagera kuri miliyari 1.7 mu 2017.

Abaturage bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara barenga 60% bari munsi y’imyaka 25 ngo nta konti za banki bagira ugereranyije n’abafite imyaka iri hejuru y’iyi.

Minisitiri Ngirinte ahera aha, avuga ko urubyiruko rukwiye kongererwa amahirwe yo gufungura konti mu mabanki ndetse no gukorana bya hafi n’ibigo by’imari.

Yashimiye ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu Rwanda ngo bimaze kugira uruhare rukomeye mu kwegereza rubanda ibikorwa by’imari ngo kuko imibare yerekana ko abagerwaho n’ibikorwa by’imari bavuye kuri 21% mu 2008 ngo bagera kuri 89% mu 2016.