Ingengo y’imari izakoreshwa mu 2019/2020 ibarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 2,8 Frw

0
90
Minisitiri w'imari n'igenamigambi araza kumurikira abashingamategeko ingengo y'imari ya 2019/2020

Minisitiri w’imari n’igenamigambi araza kumurikira abashingamategeko imitwe yombi, ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka utaha w’ubukungu 2019/2020.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize inama y’abaminisitiri yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa ibarirwa kuri miliyari ibihumbi 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganijwe ko amenshi muri aya mafaranga ngo abarirwa kuri 68% azaturuka imbere mu gihugu, yaba mu misoro n’amahoro ndetse no mu bindi bikorwa byinjiriza leta.

Andi abarirwa kuri 16% ngo azaturuka mu nguzanyo zizishyurwa ndetse n’andi 16% nayo aturuke mu nkunga z’amahanga.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha kandi ngo izakoreshwa igabanyijemo ibyiciro bitatu aribyo ubukungu buziharira 57%, imibereho myiza ya rubanda iharirwe 27% mu gihe ibikorwa by’ubutegetsi ngo nabyo bizagenerwa 16%.

Nkuko bisanzwe iyi ngengo y’imari izatangira gukoreshwa guhera ku itariki ya 1 z’ukwezi gutaha kwa 7 muri uyu mwaka wa 2019.

Ugereranyije n’iyakoreshejwe mu mwaka ushize, hiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda abarirwa kuri miliyari 290, kuko hari hakoreshejwe miliyari ibihumbi 2.5 mu ngingo y’imari ya 2018-2019.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano