Minisitiri w’ibikorwaremezo yakiriye abakuriye ingendo z’ikirere muri Kongo (DRC)

0
157
Minisiteri Gatete ushinzwe ibikorwaremezo agaranira n'abanyekongo bakuriye ingendo z'indege

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yagiranye ibiganiro n’abategetsi baturutse muri Kongo (DRC) bakuriye urwego rwo muri icyo gihugu, rushinzwe ingendo z’indege za gisivile.

Ni ibiganiro byibanze cyane ku ngingo zigamije kongera imbaraga mu ngendo z’indege, zihuza u Rwanda na Kongo nkuko byemezwa n’urubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda.

Ibi ibiganiro bibaye nyuma y’uko sosiyete ya RwandAir itangiye ingendo nshya ku itariki ya 17/04/2019, zerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

RwandAir ikaba iguruka inshuro 3 mu cyumweru (kuwa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru) ituruka i Kigali mu Rwanda yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, kimwe mu bibuga 4 by’indege bya mbere binini muri Kongo (DRC).

Biteganijwe kandi ko bitarenze muri uku kwezi kwa 5, nabwo RwandAir igomba kongera gutangira izindi ngendo nshya zo mu ijoro, zerekeza i Kinshasa, zikazaza ziyongera kuziherutse gutangizwa mu kwezi gushize.

Izi ngendo za RwandAir zerekeza i Kinshaza ni iza 23 ikorera ku mugabane w’Afurika, ndetse zikaba ari iza 27 ikorera mu bihugu byo ku migabane itandukanye yo ku isi.

Mu kwezi gutaha kwa 6 muri uyu mwaka, RwandAir iranateganya gutangiza izindi ngendo nshya zerekeza I Guangzhou mu murwa mukuru w’intara ya Guangdong, umujyi uza ku mwanya wa 3 mu mijyi minini y’ubushinwa.