Minisitiri Munyeshyaka yasuye uruganda rukora ibikoresho by’isuku

0
791
Minisitiri Munyeshaka mu Bugesera

Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yakoze uruzinduko mu nganda zitandukanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made In Rwanda’.

Zimwe mu nganda zasuwe na minisitiri, harimo urukora ibikoresho by’isuku byiganjemo amasabune n’impapuro z’isuku ruzwi nka Trust Industries Ltd.

Bimwe mu bicuruzwa bikorwa n’uru ruganda
Bimwe mu bicuruzwa bikorwa n’uru ruganda

Uru ruganda rwashinzwe mu 2009, rutangizwa n’uwitwa Mr Claver Mugabo akaba ari nawe ufitemo imigabane itubutse kurusha abandi.

Trust Industries Ltd yatangiye ari uruganda ruto ngo ariko iminsi yagiye ishira rwakomeje kugenda rutera imbere gahoro gahoro, none kugeza ubu rubarirwa mu nganda zohereza hanze ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ku bwinshi.

Ibihugu nka Uganda, DRC n’u Burundi ni hamwe hari isoko rikomeye ry’uru ruganda nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwarwo.