Minisitiri Mukeshimana yatangije igihebwe cy’ihinga 2020A mu buhinzi bw’icyayi

0
119
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi wambaye ishati y'ubururu atera ingemwe y'icyayi mu muhango wo gutangiza igihebwe cy'ihinga 2020A. Ifoto: MINAGRI

Kuri uyu wa kane tariki ya 07/11/2019, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana yatangije ku mugaragaro igihebwe cy’ihinga 2020A mu buhinzi bw’icyayi, umuhango wabereye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda.

Yatanze ubutumwa bushishikariza abahinzi kurushaho kwita ku mirima y’icyayi no kongera umusaruro wacyo ngo kuko icyayi cy’u Rwanda gihagaze neza ku isoko Mpuzamahanga.

Minisitiri Mukeshimana yifashishije urugero rw’uko muri iki cyumweru icyayi cy’u Rwanda cyongeye kwesa umuhigo wo gucuruzwa amafaranga menshi kurusha ibindi byayi byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Ikilo kimwe cy’icyayi gitunganwa n’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory ngo cyacurujwe amadorali 7.22 (ni ukuvuga 6,606 Frw), ibintu byari bibaye bwa mbere mu mateka y’isoko rya cyamunara ryo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (EATTA).

Ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya nka Daily Nation ndetse na The Business Daily byemeza ko icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuzamuka mu biciro mu mezi atanu ashize kurusha ibindi byayi byo muri aka karere ku isoko rya Nairobi.

Icyayi ni kimwe mu bihigwa bifitiye runini ubukungu bw’igihugu kuko kiri ku isonga mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Mu mwaka ushize ngo u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 27,824,246 by’icyayi.

Ni ingano yiyongereye ku kigero cya 18% ugereranyije n’icyayi cyari cyoherejwe mu 2017.

NAEB ivuga ko ibi byafashije igihugu kwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano