Minisitiri Gatete yasinye amasezerano y’imihigo mu bikorwaremezo bizakorwa mu mwaka utaha

0
107
Minisitiri Claver Gatete ashyira umukono ku masezerano y'imihigo y'umwaka utaha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Amb. Claver Gatete minisitiri y’ibikorwa remezo yasinyanye amasezerano y’imihigo n’ibigo bishamikiye kuri minisiteri ayoboye ndetse n’izindi nzego zihuriye ku mishinga imwe n’imwe n’iyi minisiteri.

Iyi mihigo yashyizweho umukono ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha w’ubukungu 2018/2019.

Mu rwego rw’amashanyarazi ngo agomba gukwirakwiza mu gihugu ku kigero kiri hejuru ya 51% bivuye kuri 45%.

Amazi meza nayo ngo agomba kugezwa ku baturage batari bayafite babarirwa ku bihumbi 335,306 mu bice by’icyaro, ndetse n’abagera ku bihumbi 20,157 batuye mu mijyi.

Ku ikubitiro aya mazi azakwirakwizwa mu baturage bo mu turere 4 aritwo Musanze, Rubavu, Rusizi na Karongi.

Mu mwaka utaha w’ubukungu kandi hateganijweko hazimurwa ingo z’abaturage batuye mu duce dushyira ubuzima bwabo mu kaga (High risk zones) zibarirwa kuri 967.

Ikindi ni uko Sitade Amahoro igomba kuvugururwa mu buryo bugezweho ndetse hakubakwa izindi sitade nshya mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Mu rwego rw’ingendo zo mu kirere naho hemejwe ko ingendo z’indege za RwandAir zigomba kwiyongera zikava kuri 26 zikagera kuri 31.

Mu mwaka w’ubukungu 2018/2019 ngo RwandAir izatangira ingendo nshya zerekeza I Addis Abeba muri Ethiopia, muri Guinea, Guangzhou mu Bushinwa, i Tel Aviv muri Israel n’i New York muri Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano