Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro bishya by’ibirayi

0
379
Ibirayi ngo birimo biragurwa n'umugabo bigasiba undi kubera ibiciro byazamutse

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyize hanze ibiciro bishya by’ibirayi nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu bucuruzi bw’iki gihigwa gikenerwa na benshi ku isoko.

Igiciro kimwe cy’ibirayi bizwi nka Kinigi cyangwa se Gikungu, ikilo kimwe cyashyizwe hagati ya 240 na 245 Frw ku muguzi muto usanzwe ukiguze ku isoko risanzwe.

Ubundi bwoko bw’ibirayi nka Mabondo, Karuseke, Kirundo, Kuruza, T-58, Makoroni, Rwashaki, Sangema, Rwangume na Victoria byashyizwe hagati ya 205 na 210 y’amafaranga y’u Rwanda ku kilo kimwe.

Ibirayi bizwi nka Peco byo, byashyizwe hagati 185 ni 190 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi biciro bishya by’ibirayi bigomba gutangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 z’uku kwezi kwa 11 muri uyu mwaka.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isobanura ko buri wese uzajya kure y’ibi biciro ngo azahanwa nkuko amategeko abiteganya.

Ubu bucuruzi bw’ibirayi bwakunze kuvugwamo ibibazo bikomeye, cyane cyane abahinzi ndetse n’abaguzi bato, bakaba aribo bakunze kubigenderamo nkuko byemezwa na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Soma itangazo ryose rivuga ku biciro bishya by’ibirayi

Itangazo MINICOM yashyize hanze y’ibiciro bishya by’ibirayi