MINICOM yasuye umupaka wa Gatuna ahari kubakwa OSBP izarangira mu kwezi gutaha

0
262
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'itsinda yari ayoboye basuye ahari kubakwa One Stop Border Post ku mupaka wa Gatuna

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 z’uku kwezi kwa 3/2019, Itsinda rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda ryasuye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ahari kubakwa ibikorwa bya One Stop Border Post.

Ni itsinda ryari riyobowe na Michel Minega SEBERA umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri ngo bakaba basanze ngo ibi bikorwa byo kubaka uyu mupaka bigeze kuri 82%.

Niba ntagihindutse ngo ibi bikorwa bigomba kurangira neza mu kwezi gutaha kwa 4 ku itariki ya 15 muri uyu mwaka, nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isuye uyu mupaka wa Gatuna, mu gihe imidoka ziremereye (ziganjemo amakamyo yikoreye ibicuruzwa) zanyuraga aha, zahinduriwe inzira zigategekwa gukoresha undi mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills.

Ni icyemezo cyafashwe ku itariki ya 28 z’ukwezi gushize.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, U Rwanda na Uganda ntabwo biri kuvuga rumwe mu bucuruzi bihuriyeho ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ntabwo biri kugenda neza.

Kuri uyu wa kane kandi guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryamaganira kure amakuru aherutse gutangazwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2019.

Uyu muminisitiri yavugaga ko ibicuruzwa bya Uganda biza mu Rwanda ngo bitari gupfa kunyura ku mupaka, ngo mu gihe ibituruka muri Uganda bigiye muri bindi bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ngo byo biri kwinjira ntakibazo.

Ni ibintu byagamaniwe kure na leta y’u Rwanda kuko ngo ibi bivugwa n’uyu mugabo ntashingiro bifite ngo ahubwo ni ukuyobya uburari.

Soma iri tangazo ryose uko ryakabaye: http://gov.rw/newsdetails2/?tx_ttnews[tt_news]=2129&cHash=a7303932250bec49f619cf61bdfc8213