MINEDUC yashimye ibigo by’amashuri byitwara neza i Nyaruguru

0
774
Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu karere ka Nyamagabe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yashimiye ibigo by’amashuri bya E.S. Mutovu (TVET)  na E.S Nyamyumba biri kugaragaza kuba indashyikirwa ku kwita ku isuku na gahunda zifasha abanyeshuri kwiga neza mu karere ka Nyaruguru.

Mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye itsinda rya MINEDUC ririgukora ubugenzuzi ku kwita ku ireme ry’uburezi muri aka karere bimaze gusurwa, abayobozi b’ibi bigo E.S Mutovu(TVET)  na E.S Nyamyumba nibo bashimwe kurusha abandi.

Musabe Florence uyobora E.S Nyamyumba ni umwe mu bashimwe ko bafite imikorere myiza

Aba bashimwe ko bubahiriza neza ibisabwa bishyira umunyeshuri mu mwuka wo gukurikirana amasomo ye neza nkuko bikwiye.

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Dr Isaac Munyakazi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bibarizwa mu aka karere kwigira kuri bagenzi babo bagaragaza imikorere myiza mu bigo byabo.

Yagize ati: ”Niba hari abayobozi b’amashuri amwe bagaragaza imikorere myiza bita ku isuku mu bigo byabo, ndetse bagakora ibishoboka byose ngo umwana yige neza kandi bigakunda, kuki hari abatabikora bisa naho bitabareba? Bivuze ko namwe mwabishatse byashoboka. Icyiza rero ni mukore urugendo shuri mubigireho namwe mukore igikwiye”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Dr Isaac Munyakazi yasuye ibigo by’amashuri yo mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda.

Murera Eugene uyobora E.S Mutovu (TVET)  ishuri rigaragaza isuku n’imikorere myiza nawe yemeza ko ibyo bagenzi be basabwa bishoboka mu gihe habayeho ubushake bw’umuyobozi n’ubufatanye bw’inzego.

Ni igitekerezo ahuje na Musabe Florence uyobora E.S Nyamyumba nawe ushimirwa kuba indashyikirwa mu ishuri ahagarariye.

Musabe yagize ati: ”Kugira ngo ikigo uyobora gise neza ku buryo bigera ku rwego rwo kugishima ntakindi bisaba uretse kubiharanira ukorana n’ababyeyi b’abana neza ndetse n’inzego z’ibanze. Ikindi ukaba hafi abo ushinzwe kurera ukabatoza isuku no kubyaza umusaruro ibyo ufite hafi nk’imirima n’ibindi bishoboka”.

Musabe Florence uyobora E.S Nyamyumba

E.S. Mutovu(TVET)  na E.S Nyamyumba bivugwamo isuku n’imikorere myiza, banafite uturima tw’igikoni twunganira mu kugaburira abanyeshuri indyo yuzuye, gushyirahamwe hagati y’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri babo, ibituma buri wese aharanira icyatuma ikigo gikomeza gutera imbere.

E.S. Mutovu(TVET)  na E.S Nyamyumba bivugwamo isuku n’imikorere myiza, banafite uturima tw’igikoni twunganira mu kugaburira abanyeshuri indyo yuzuye

MINEDUC yifuza ko ubu uburyo bwakoreshwa mu mashuri yose nk’inzira iboneye yagira icyo ikora ku kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Reba amwe mu mafoto yerekana isuku iri muri ibi bigo by’amashuri byashimwe:

Igikoni gifite isuku igaragara ku jisho
Amasafuriya bashyiramo ibiryo by’abanyeshuri aba ateguye neza kandi asa neza
Muri refectoire (aho abanyeshuri bafatira amafunguro) haba hateguye neza cyane
Aho abanyeshuri bigira mudasobwa hari ibikoresho bihagije