Miliyoni zirenga 66.5$ zigiye gukoreshwa mu kiciro cya mbere cy’umushinga w’ubuhinzi GAHP

0
167
Clare Akamanzi ukuriye RDB, Minisitiri Geraldine Mukeshimana w'ubuhinzi n'ubworozi na Elad Levi uhagarariye Netafims, ku ifoto y'Urwibutso bamaze gusinya amasezerano

Umushinga w’ubuhinzi wa Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP) ugiye gushorwamo akayabo ka miliyoni 66.5 z’amadorali y’Amerika, amafaranga yaturutse muri sosiyete y’abanya-Israel yitwa Netafim.

Uyu mushinga (GAHP) ugamije guhindura ubuhinzi kinyamwuga, ubuhinzi buzakorerwa ku butaka bungana na hegitare 15,600 buherereye mu burasirazuba bw’igihugu.

Ubu butaka ngo bugomba gushyirwaho ibikorwaremo by’amazi bizifashishwa mu kuhira imyaka ndetse no mu buryo bugezweho bwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi binyuze mu nganda ndetse n’irindi koranabuhanga rigezweho.

Urubuga rw’ikigo cy’u Rwanda gistura amajyambere (RDB) rwanditse ko mu kiciro cya mbere cy’uyu mushinga ngo hashowemo miliyoni 66.5 z’amadoarali y’Amerika, azakoreshwa mu gihe kingana n’amezi 18 ku butaka bungana na hegitare 5,600.

Ni umushinga ngo utegerejweho kuzamura ibikomoka ku buhinzi bicuruzwa imbere mu gihugu, ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga nkuko byemezwa na Clare Akamanzi ukuriye ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB).

Akamanzi asobanura ko uyu mushinga bawitezeho kuzazamura ishoramari rishingiye ku buhinzi, kurwanya ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa, gutanga akazi kubatakagira no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Iyi sosiyete y’abanya-Israel yitwa Netafim (yashoye imari muri uyu mushinga) ngo isanzwe izwiho ubunararibonye mu mishinga nk’iyi hirya no hino ku isi, bityo ngo bakaba bizeye ko no mu Rwanda naho bazagera ku ntego yabo nkuko babyiyemeje.