Miliyoni 50 z’abagore bo muri Afurika bagiye kujya bahurira ku rubuga rumwe mu bucuruzi

0
308
Ifoto ya The New Times

Hatangijwe urubuga rushya rwiswe 50 Million African Women Speak, rugomba guhuriza hamwe abagore barenga milioni 50, bakora ubucurizi babarizwa ku mugabane w’Afurika.

Ni urubuga rwatangijwe ku mugaragaro mu nama yari imaze iminsi ibera I Kigali yiswe Global Gender Summit, itegurwa na banki nyafurika itsura amajyambere.

Uru rubuga rushya ngo ruzajya rukoreshwa hifashishijwe urubuga rwa interineti cyangwa application ya telefoni, rukazahuriza hamwe abagore barenga million 50 bo muri Afurika.

Inkuru yanditswe na The New Times ivuga ko uru rubuga ngo rutegerejweho gutanga akazi gahemba neza urubyiruko, biturutse mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’igishoro cyo gutangiza ubucuruzi bwabo.

Uru rubuga ruzafasha abagore bo mu bihugu 38 byo ku mugabane w’Afurika mu kubona amakuru ku bijyanye nuko bakora ubucuruzi, kubona inguzanyo, kubona amasoko binyuze kuri interineti ndetse no kubona amahugurwa.

Ibi byose bikaba bigamije kobongerera imbaraga mu ubukungu bwabo muri rusange.

Ni inkuru ya The New Times yashyizwe mu kinyarwanda na Nicole Giraneza.