Migi yamaze impungenge abakunzi ba APR FC, bari bafitiye umukino wa Rayon Sports

0
1692
Migi wa APR FC ahanganye na Tchabalala wa Rayon Sports

Kapitene wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi yamaze impungenge abakunzi ba APR FC abizeza ko ku mukino wa Rayon Sports azaba yarakize kandi ko yizeye kuzawukina.

Migi amaze ibyumweru bitatu adakina nyuma yo kuvunika igufwa ry’itama ku mukino bakinnye na Mukura VS. Gusa nyuma yo kubagwa ngo yahawe ibyumweru 3 kandi ngo arumva ameze neza ntakibazo afite.

Migi avuga ko agiye gusubira  kureba umuganga  wamubaze  akaba ariwe ufata icyemezo cya nyuma. Ati: ”Bari bampaye ibyumweru 3 ejo nibwo  nabyujuje , birasaba ko ejo muganga wambaze, nzanjya kumureba yongere ansuzume niwe uzafata icyemezo ko  ntangira gukina”.

Migi ariko yavuze ko kuriwe yumva ameze neza ndetse amaze  icyumweru  akorana n’abandi imyitozo ikomeye. Ati: ”Gusa ku giti cyanjye meze neza, maze icyumweru nkorana imyitozo ikomeye n’abandi njyewe ndakomeye ntakibazo niteguye gukina”.

APR FC izakira Rayon Sports kuwa gatanu w’iki cyumweru ku tariki ya 15/6/2018.

Ni umukino ukomeye kuko n’ubwo Rayon Sports isigaranye amahirwe macye yo gutwara igikomb, ni akazi gakomeye kuri APR FC nk’ikipe igomba kwemeza mukeba utamerewe neza muri iyi minsi ndetse APR FC ikaba ikomeje no guhanganira igikombe na AS Kigali.