Lacazette n’umufana w’Arsenal FC batsinze amarushanwa yo kuza gusura u Rwanda

0
368
Lacazette na Richard nibo babaye abambere muri aya marushanwa

Umufana umwe wenyine w’ikipe y’umupira w’amaguru mu bwongereza Arsenal FC niwe watsinze amarushanwa ya mbere yo kuza gusura u Rwanda, mu marushanwa yiswe ‘Champion Challenge’  yabereye i Londre mu Bwongereza mu kwezi gushize.

Yitabiriwe n’amatsinda 3 agizwe n’abakinnyi n’abafana.

Buri tsinda rikaba ryari rigizwe n’umukinnyi w’icyamamare muri Arsenal FC.

Mesut Ozil, Alex Iwobi na Alexandre Lacazette nibo bitabiriye aya marushanwa mu kiciro cya mbere, ariko itsinda ryari riyobowe na Lacazette niryo ryegukanye itsinzi.

Byemejwe n’urubuga rwa twitter rwa Visit Rwanda:

Abakuriye gahunda ya Visit Rwanda bemeza ko uyu mufana witwa Richard agomba kuza mu Rwanda akishyurirwa itike y’indege (kugenda no kugaruka), akazishyurirwa icumbi ndetse akanahabwa serivise zo gutemberezwa igihugu ku buntu.

Ibi bikaba ari bimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB ndetse n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize wa 2018, akaba agomba kuzamara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ikindi kandi abanyarwanda bategereje gikubiye muri aya masezerano, ni uko abakinnyi bakomeye b’ibyamamare muri Arsenal FC ndetse n’abatoza babo ngo bagomba kuzaza mu Rwanda nubwo igihe bazazira cyo cyitaramenyekana neza kugeza ubu.