Masudi Djuma agiye kwirukanwa muri Simba SC

0
1524
Masudi Juma agitoza Rayon Sports yari akunzwe cyane ariko ubu ntabwo yorohewe n'abafana ba Simba SC

Masudi Djuma ashobora kwirukanwa muri Simba SC azira umusaruro muke nyuma y’imikino itanu amaze gutoza iyo kipe nk’umutoza mukuru w’agatego kuva iyi kipe yasezerera Joseph Omog, Umunya-Cameroun wayitozaga kuva mu mwaka ushize.

Masudi Djuma yerekeje muri Simba SC kuwa 19/10/2017, ahabwa akazi nk’umutoza wungirije, maze kuwa 25/12/2017 iyo kipe yirukana umutoza wayo mukuru Joseph Omog, uyu murundi watoje Rayon Sports ahita afata ikipe nk’umutoza w’agateganyo.

Kuva ubwo yagiriwe icyizere ndetse ahabwa amahirwe ngo yerekane ubushobozi bwe bityo abe yahabwa akazi nk’umutoza mukuru mu buryo buhoraho, dore ko umukino wa mbere yatoje yahise atsinda Ndanda FC ibitego 2-0 byinjijwe byombi na John Bocco.

Masudi yahise ajyana Simba SC mu iushanwa rya Mapinduzi Cup muri Zanzibar, aho yasezerewe na URA FC yo muri Uganda, iyitsinze igitego 1-0.

Mu mikino itanu Masudi Djuma amaze gutoza Simba SC irimo n’iya Mapinduzi Cup, amaze gutsinda ibiri anganya umwe, atsindwa indi ibiri, ibyo bigatuma abafana bamushyira ku gitutu, kandi akenshi ibyifuzo by’abafana biba ari itegeko muri Tanzania.

Abafana-ntibiyumvisha-ukuntu-Masudi-adakinisha-bamwe-mu-bakinnyi-nka-Haruna-Niyonzima-nyamara-we-akavuga-ko-afite-imvune.jpg

Mu gihe abafana bakomeza bavuga ko Masudi Djuma atari we mutoza ukwiye ikipe yabo Simba SC, uyu murundi we yabageneye ubutuma, abasaba gutuza bakagerageza kugendana n’ibigezweho mu mupira.

Masudi yagize ati: “Ndasaba abakunzi ba Simba Sports Club ko badakwiye guhera muri bya bindi kuko umukinnyi mwiza w’ubu arasatira akongera akugarira. Mu mupira w’ubu, nta mukinnyi ushinzwe kugarira gusa ngo undi abe ashinzwe gusatira, bose bafite akazi kamwe n’ubwo badakina mu myanya imwe.”

Masudi Djuma yisobanura imbere y’abanyamakuru

Masudi Djuma ari Umutoza mukuru w’agateganyo, Simba SC yatsinze Ndanda FC ibitego 2-0, inganya na Mwenge igitego 1-1, itsinda Jamhuri ibitego 3-1, itsindwa na Azam FC igitego 1-0, yongera gutsindwa na URA FC igitego 1-0.