Master wa Rayon wavunitse nka Pogba, ntazagaruka mu kibuga vuba

0
580
Mugisha Francois ‘Master’ ashobora kugaruka mu kibuga cya Rayon Sports mu mwaka utaha wa 2018

Mugisha Francois ‘Master’ ashobora kugaruka mu kibuga cya Rayon Sports mu mwaka utaha wa 2018, nyuma y’aho agiriye uburwayi bamwe bafata nk’imvune, bwo komoka inyama ku igufa ry’ikibero kuva muri Nyakanga uyu mwaka.

Mugisha Francois ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu myaka ibiri ishize, ndetse muri Kamena uyu mwaka yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yatwaranye na yo igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona, dore ko Super Cup yo yakiniwe arwaye.

Mugisha Francois (wambaye umupira w’ubururu) yavunitse na mbere y’uko Rayon Sports ijya gukina na Simba SC muri Tanzania

Icyakora abagifite imyemerere ya gipagani, nyuma yo kongera amasezerano bari guhita bavuga ko ari yo yamutewe umwaku, kuko yahise agira imvune yoroheje mu kagombambari, mu gihe atarayikira neza, ahita yomoka inyama ku igufa ry’ikibero, ibyo bita ‘Élongation musculaire.

Master mu kazi ataravunika

Aganira na Hose.rw kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira, Mugisha yatangaje ko arimo gukurikiranwa n’Umuganga uvura ikipe y’igihugu, Rutamu Patrick, akaba yaramuhaye ikiruhuko cy’ibyumweru bitandatu ari na ko amukurikirana umunsi ku munsi.

Mugisha yagize ati “Muganga Rutamu ni we urimo kumvura, yampaye ibyumweru bitandatu na bwo nkazaza gake gake kuko mbere najyaga ntangirira ku rwego rurenze urwo nakabaye ntangiriraho. Nagize ‘Déchirure’, inyama yomotse ku igufa.”

Kuva yavunika yatangiye kwivuza agahabwa ikiruhuko cyashira agasubira mu kibuga ariko ya mvune ikagaruka, ibi ngo bikaba byaraterwaga no kuba atabaga yaruhuye uburwayi bwe bihagije, yanagaruka agahita atangirira ku myitozo yo ku rwego rwo hejuru nk’uko Umuganga umukurikirana, Rutamu Patrick yabitangarije Hose.rw.

Ati “Mugisha we ni ikibazo cy’uko iyo avuye mu mvune bahita bashaka kumusubiza mu myitozo iri hejuru kandi bisaba ko atangira ku rwego rwo hasi. Nk’ubu yongeye gutonekara kubera ko yahise ajya mu myitozo yo gushota imipira cyane kandi yari avuye mu mvune.”

Rutamu Patrick, Umuganga urimo gukurikirana Mugisha Francois yatangarije Hose.rw ko uburwayi bw’uwo mukinnyi ari ‘Élongation musculaire’ cyangwa ‘Quadriceps Strain’, ubu bukaba ubwoko bwa ‘Déchirure’ cyangwa komoka ku igufa kw’inyama y’imbere mu kuguru, uburwayi bukunze kwibasira abakinnyi ndetse ngo benshi barabukinana.

Ati “Ni imvune ikunze kubaho cyane, gusa kenshi mu makipe usanga abakinnyi bayikiniraho. Ziriya mvune ni cyo kimwe na ziriya wumva za ‘Hamstring injury’.”

Rutamu yakomeje avuga ko ari imvune ya Mugisha ari yo izonze amakipe nka Liverpool, Manchester United, Chelsea n’andi, dore ko abakinnyi bayo ubu barimo bayivuza.

Ati “N’ubu muri shampiyona zo hanze kuva zatangira ni zo mvune zihari nyinshi, reba nka Pogba, Kante, Sadio Mane, n’abandi benshi zose ni ‘Muscle injury’ ariko wabonye ko bo bahita bahagarika gukina.”

Mugisha ari mu cyumweru cya kabiri muri 6 by’ikiruhuko yahawe na Muganga Rutamu, bivuze ko ibyo byumweru bizashira mu mpera z’ugushyingo, byamara gushira agatangira imyitozo yoroheje, ku buryo ashobora kuzongera gutyara ku buryo yahatanira umwanya mu kibuga cya Rayon Sports nibura mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Rayon ihobye Master muri uyu mwaka wa shampiyona y’igihugu