Mashami Vincent mu nzira zijya kuzahura Rayon Sports igeze aho umwanzi ashaka

2
3614
Mashami Vincent (hagati) atoza abakinnyi benshi ba Rayon Sports mu ikipe y'igihugu Amavubi

Umutoza Mashami Vincent bita ‘Capello’ aranugwanugwa kuba agiye gusimbura Jacky Ivan Minnaert muri Rayon Sports, ngo ayizahure dore ko igeze aho umwanzi ashaka, nyamara uyu mwaka ari wo ba nyiri iyo kipe bari bitezemo ibyishimo kurusha ibindi bihe byose iyi kipe yabayemo.

Anakuru agera kuri Hose.rw avuga ko nyuma y’ibibazo biri muri Rayon Sports bituma umusaruro uba muke, hagiye kwirukanwa umutoza mukuru Ivan Minnaert agasimbuzwa Mashami Vincent ushobora guhabwa amasezerano y’igihe gito ngo abafashe gusoza uyu mwaka w’imikino.

Ibi bije nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bufashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abatoza b’iyi kipe, buhereye ku mukuru Jacky Ivan Minnaert, Jannot Witakenge umwungirije ndetse na Lomami Marcel ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Preparateur Physique).

ABa batoza bose bahagaritswe bazira ubwumvikane buke butuma ikipe ibura umusaruro mu kibuga, ibyo bigatuma abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza bitana ba mwana kugeza aho ubu ikipe yamaze gucikamo ibice.

Mashami Vincent ni Umutoza ufite inararibonye u mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse ubu ni na we mutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko Antoine Hey yari yungirije yeguye ku mirimo ye.

Mashami watoje ikipe y’Isonga FC, APR FC na Bugesera FC ubu ni we uhanzwe amaso ngo yemere ibyo yemererwa n’Ikipe ya Rayon Sports maze ajye kuyifasha kwitwara neza mu mikino isigaye muri Azam Rwanda Premier League n’ubwo nta mahirwe na make isigaranye yo kwegukana igikombe.

Uyu mutoza kandi naramuka yemeye kwerekeza muri iyi kipe azaba ategerejweho kuyifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro, icya CECAFA Kagame Cup 2018 ndetse no kwitwara neza mu mikino ine isigaye mu itsinda Rayon Sports irimo muri Total CAF Confederation Cup.

Twagerageje kuvugana na Mashami Vincent ngo twumve ukuri ku maza ye muri Rayon Sports ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa, Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo ntacyo burashaka kubivugaho kuko buvuga ko bugikurikirana ikibazo kiri hagati y’abakinnyi n’abari basanzwe ari abatoza.

Gusa hatumijwe inama y’inteko rusange y’igitaraganya igomba guhuza abayobozi n’abanyamuryango ba Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru, ibyo bibazo byose, gusimbuza umutoza no kumurikira abanyamuryango ibikorwa bya Komite bitoreye, bikaba ari byo biri ku murongo w’ibizigwa.

2 Ibitekerezo

  1. Arikose ubwo si inzozi ko nta siyasa yigirira buriya yayishobora nareke kuza kwiyicira izina Abarayon nibo bisenyera ibyiza baba bagezeho

  2. Ubwose Nawe murashaka kumugira nkuko mwagize abandi?he is very smart ntago yakwishyira mubibazo abireba kabisa , rayon murazira inda nini yanyu ntakindi kabisa! Ikibazo sabatoza ikibazo nubuyobozi bwanyu buriwese akurura yishyira naho Mashami rwose ntawe mubona! Ntawishyira mubyago abireba ntimushake kumwangiriza izina

Comments are closed.